v Nubwo Pawulo yari afunzwe, yashoboye kubwiriza ubutumwa bwiza abamusuye. Bamwe mu bera babwirije ubutumwa bashize amanga kubera ifungwa rya Pawulo. Abakristu b'Abayahudi bagiriraga ishyari Pawulo nabo babwirije ubutumwa bwiza kurushanwa. Pawulo yarishimye kuko ubutumwa bwiza bwamamazwaga muburyo bumwe cyangwa ubundi.