Abagalatiya 3: 16-19, 21-22 Imana yahaye ubwoko bwa Isiraheli itegeko kugirango babeho bakurikiza iri tegeko. (Gutegeka 5:31)

Mbere yuko Imana iha Abisiraheli Amategeko, yasezeranije Adamu na Aburahamu ko azohereza Kristo, isezerano ridashira. Amategeko yatanzwe binyuze kuri Mose, hashize imyaka 430 Imana isezeranyije Aburahamu kohereza Kristo, yatangiye gukurikizwa kugeza igihe Kristo azazira. Kandi amategeko ayobora abantu bose kwizera Kristo mubamenyesha ko ari abanyabyaha. (Itangiriro 3:15, Abagalatiya 3: 16-19, Abagalatiya 3: 21-22)